Inshuro nyinshi abantu bakunze kwibeshya ko kugirango utakaze ibiro icyo ugomba gukora ari imyitozo ngorora mubiri , ariko nanone usanga ibi bihabanye n’ukuri nubwo ku rundi ruhande gukora siporo bishobora yego kugufasha kugabanya ibiro no kuba wagira imiterere ushaka ariko kandi aha hari impamvu 6 zituma utabasha kugabanya ibiro mu buryo ubyifuzamo:
- Nta nyama z’umubiri zihagije ugira : Iyo ufite inyama nyinshi z’umubiri binagufasha gutwika Calories ,kuberako abahanga bemera ko icyo wakora cyose inyama zigira calories nyinshi kuruta ibinure
- Ntago unywa amazi ahagaije : Amazi ni ingenzi mu buzima bwa muntu , ariko uretse kuba yagufasha gutuma uruhu rwawe rumererwa neza ,rugasa neza , ndetse akaba yanatuma isukari iri mu maraso y’umuntu iringanira ,anafasha umuntu kugabanya ibiro.
- Wiyima ibyo kurya bya n’ijoro : Hari benshi baziko kureka kurya ibya n’ijoro bifasha kugabanya ibiro siko bimeza ,ahubwo abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ushobora kurya ibyo kurya bya n’ijoro bicye ,cyangwa se ukaba wabisimbuza imbuto ariko nanone utiraje ubusa.
- Kutaryama ngo uruhuke : Abahanga bavuga ko umuntu utaryama ngo aruhuke gutakaza ibiro kwe bigorana ko bityo umuntu uri mu rugamba rwo kuganya ibiro aba akwiye kuruhuka neza.
- Imihangayiko : Guhangayika bikabije biri mu byongera umubyibuho bijyanye no kuba umubiri uhita utangira kwikoramo ibyitwa Cortisol bifasha mu kubika ibinure ,rero abahanga bakavuga ko birashoboka ko utabasha guhagarika umuhangayiko ariko kandi ko umuntu aba agomba kwishakamo gutuza .
- Umuntu uri ku binini : Ngo hari imiti itera inzara kuburyo uwayifasha aba yumva akeneye ibyo kurya bya buri kanya,ibituma kuba yatakaza ibiro biba kure ye.