Kuri icyi Cyumweru tariki ya 03 Ukuboza muri Main Auditorium ya Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye hari hateganyijwe kubera igitaramo cyiswe ‘University Connect Festival’, ariko birangira kitabaye.
Ni igitaramo cyari cyateguwe na DaktBoom, gitumirwamo abahanzi barimo Davis D na B Threy ndetse n’abandi barimo Diez Dolla, Pamanento….
Iki Gitaramo byarangiye kitabaye kuko kuva saa Kenda z’umugoroba imiryango ifunguwe kugeza saa Tanu z’ijoro ifunzwe, nta bantu barenze 20 bigeze binjira muri Main Auditorium.
Umunyamakuru wa Yegob.rw wageze ahari kubera igitaramo, yavuze impamvu enye zatumye iki Gitaramo gisubikwa hakabura bafana ngo baririmbirwe.
1.Igitaramo cya Isango na Muzika.
Kuwa Gatanu washize tariki ya 1 Ukuboza aho muri Main Auditorium hari habereye igitaramo kiswe ‘Isango na Muzika Tour’. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi barimo Tom Close na Bushali. Wavuga ko igitaramo cya University Connect Festival cyabuze abakigamo kuko abanyeshuri bari barwaye bataramiwe na Tom Close na kandi ku buntu.
2. Ubukangurambaga butakozwe neza.
Kuva iki Gitaramo cyatangira gutangazwa mu ntangiriro z’Ugushyingo , ni igitaramo wavuga ko kitamamajwe cyane kuko haba mu binyamakuru nyandika cyangwa se Radiyo ntaho kigezwe gitangazwa.
Umwe mu bari bakitabiriye yavuze ko kuba kitaramajwe byatunye kibura abantu kuko abantu bo hanze ya Campus batigeze bakimenyeshwa ngo babe bakitabira.
3. Kwivuguruza mu kugurisha amatike
Iki gitaramo kigitangazwa babanje kuvuga ko kwinjira ari 3000 Rwf ku muntu umwe, 5000 Rwf ku bantu babiri.
Uko iminsi yagendaga isatira umunsi w’igitaramo nyirizina, itike yagiye igabanyirizwa igiciro igera ku 2000 Rwf, 1500 ndetse kugeza igizwe ubuntu ariko nabwo kibura abantu.
Abari kuri Main Auditorium bavuga ko hari abantu batigeze bagura amatike yo kuza mu gitaramo kuko bakekaga ko kitazaba bitewe n’ihiindagurika ry’ibiciro, kuko icyizere cyari hasi kuko no mu Kwezi Kanama cyari cyasubitswe.
4.Abanyeshuri ntibagishikajwe n’ibirori
Bisa nkaho imyidagaduro n’ibirori buitagishishikaje abanyeshuri ba Kaminuza y’U Rwanda by’unwuhariko ishami rya Huye kuko hatakigunze kubera ibirori ndetse na bike bihabereye bikabura abantu.