in

Imodoka yari itwaye abakinnyi n’abakozi b’ikipe ya Dodoma Jiji Fc yo muri Tanzania, yakoze impanuka igwa mu mugezi – AMAFOTO

Dodoma Jiji FC, imwe mu makipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania (NBC Premier League), yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hafi ya Nangurukuru, mu gihe yari mu rugendo yerekeza i Somanga, mu Ntara ya Lindi.

Iyi kipe yari ivuye mu mujyi wa Ruangwa nyuma yo gukina na Namungo FC. Mu buryo butunguranye, imodoka yari itwaye abakinnyi n’abakozi bayo yaremze umuhanda igwa mu gugezi. Amahirwe ni uko nta muntu wagize ibikomere bikomeye.

Abayobozi ba Dodoma Jiji FC batangaje ko bagiye gutanga ibisobanuro birambuye ku cyateye impanuka no ku mibereho y’abakinnyi nyuma y’iki kibazo.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe iyi kipe iri gukomeza guhatana ngo igume mu cyiciro cya mbere cya shampiyona. Abakunzi bayo ndetse n’abakurikiranira hafi ruhago muri Tanzania bakomeje kuyifuriza ubuzima bwiza no gukomeza urugendo nta nkomyi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunsi wa 16 : Rayon sports itegereje umukeba , Kiyovu Sports iracyadandabirana

Byari ibirori biryoheye ijisho: Sam Karenzi yafunguye ku mugaragaro radio ye nshya – AMAFOTO