in

Imodoka ya Fuso igonze inzu z’ubucuruzi i Karongi, ihitana abarimo

Imodoka ya Fuso yavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza i Karongi yarenze umuhanda igonga inzu ebyiri z’ubucuruzi, abantu babiri mu bari bayirimo barapfa.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Nyarugenge Umurenge wa Rubengera ku wa 04 Ugushyingo 2023.

Mu bari bari muri iyi modoka harimo nyirayo witwa Mvuyekure Innocent uri mukigero cy’imyaka 55 wapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro bya Kibuye na taniboyi wayo Muhayimana Thomas w’imyaka 28 wahise witaba Imana impanuka ikiba.

Dusabimana wari utwaye iyi kamyo nta kibazo yagize, gusa mu bakomeretse harimo n’umwana witwa Masengesho Claudine wari muri imwe muri butiki ebyiri yagonze.

Masengesho Claudine yakomeretse ku mutwe byoroheje, akaba yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizerimana Karekezi Bonaventure, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Ati “Turihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka, tunashishikariza abayobozi b’ibinyabiziga ko bakwiye kwirinda icyo ariko cyose gishobora guteza impanuka, harimo no gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga”.

Ikamyo yakoze impanuka yaritwaye ibicuruzwa bitandukanye amasaka, ibigori, ibishyimbo, kawunga, umuceri, amasabure, ifarini.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa APR FC bivugwa ko ntakibazo afitanye n’umutoza yagaragaye yumiwe nyuma yo kwimwa umwanya wo kuza no muri 18 kandi we yemeza ko ari muryerye

“N’ukuri umugore wange tubana nka mushiki na musaza” Umukobwa yashyize hanze ikiganiro yaganiriye n’umugabo wari uri kumusaba kumubera ihabara akajya amubwira ko umugore we babana nka mushiki na musaza