in

Imitoma yabaye imitoma hagati ya Bushali n’umugore we

Hagenimana Jean Paul wamamaye mu muzika nyarwanda mu mazina ya Bushali yavuze ibintu bikomeye mu mibanire y’abafite ingo anasangiza ibihe byiza yagiranye n’umugore we Potensiano bafitanye umwana w’umuhungu,banakomeje guterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga.

Yongeye gutigisa imbuga  nkoranyambaga asangiza abamukurikira ibihe byiza yagiranye n’umugore we Pontensiano, ni nyuma y’iminsi micye ahuye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yaje no kumwemerera ubufasha mu gikorwa arimo cyo gutegura umuzingo (album) yise “Full Moon”. Mu butumwa bw’amafoto yaherekesheje amagambo y’ubwenge Bushali yasobanuye ko umugabo ufite umugore umwumva.

Mu magambo ye Bushali yagize ati”Umugabo abayuzuye igihe afite umugore umwumva.”

Ni amagambo yakiriwe neza n’abakunzi b’uyu muraperi ariko byumwihariko akora ku mutima w’umugore we, Pontensiano wagize ati”Ndagukunda kurusha ikindi cyose mugabo wanjye.” Bushali na we ahita yongera kumuhamiriza ko amukunda cyane.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kubera iki abanyeshuri biga muri kaminuza z’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs) batazahabwa mudasobwa (Sobanukirwa)

Amakuru mashya ku bakinnyi 3 b’Abagande bakinira Rayon Sports baherutse kwanga kuza mu ikipe yabo