umuco wo kubaka umubiri watangiriye mu Bugereki na Egypt ahagana mu mwaka w’1880 kugeza mu mwaka w’1953 warumaze gushinga imizi.Uwitwa umubyeyi wo kubaka umubiri Eugen Sandow yakwirakwije amatwara yo kugorora imitsi no guterura ibiremerewe hagamije kugira umubiri ukomeye,maze mu kinyejana cya 19  Sandow azana irushanwa ry’abubaka umubiri yise ‘Great competition” nuko kubaka umubiri biba umuco wasakaye mu bice byose by’isi ,ndetse ubu byarenze kuba iby’abagabo n’abagore barabikora.
Uku kubaka umubiri nibyo umuhanzi ukunzwe n’abatari bacye Man Martin yagiyemo none iyo yifotoje agashyira hanze ifoto ye abakobwa bacika ururondogoro n’abasore badasigaye.
Hagati aho ku bakunzi ba Man Martin avuga ko agiye gushyira hanze album ya gatanu yise ‘Afro’ ndetse ngo mu gihe kitarambiranye abakunzi be muraba mwongeye kumva Martin mwakunze mu ndirimbo yamenyekaniyeho cyane yise ‘Urukumbuzi’.
Muri 2007 nibwo yakoze Album ya mbere yise ‘Isaha ya 9’. Icyo gihe ikaba yari iriho indirimbo ‘Isaha ya 9, urukumbuzi, Kumbu Kumbu (Urukumbuzi version ya 2), Urabeho, Genzura, Tube Umwe, Gitare Cyanje, Narabohowe, Wa si we uri nta munoza n’izindi.
Iyo Album ikaba yakozwe n’aba producers batandukanye barimo, Aaron Nitunga na Patrick Buddha bita Kiruru Nine ndetse na Mastora icyo gihe bakaba baribo bakora akazi ko gutunganya indirimbo nk’ababigize umwuga.
Nyuma yaje gusohora Album ya kabiri ayita ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa’. Iyi Album yari yiganjeho indirimbo ziganisha ku butumwa bw’Ubumwe n’Amahoro. Yari iriho indirimbo nka ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa, Banza, Urumuri, Ibihe, Tube Umwe (Rmx n’abahanzi 24 b’abanyarwanda), Baho, Urukundo, Bareke na Bizashira akaba yarayikoze mu mwaka wa 2010.
Nyuma y’iyo Album nibwo yatangiye gukora umuziki udashingiye ku iyobokamana gusa, aririmba ku buzima busanzwe burimo urukundo. Nibwo yaje gusohora indirimbo yitwa ‘Yari Wowe, Mazi Magari, Nyibwirira, Ni Amateka, Intero y’Amahoro, Ideni na Ivuzivuzi zose zikaba zaragara kuri Album ye ya gatatu yise ’Intero y’Amahoro’.Kuri ubu Mani Martin ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’abahanga abandi bakareberaho  mu bakora umuziki w’u Rwanda muri rusange .
https://www.youtube.com/watch?v=6sctWz_aLWM