Kim Kardashian, umugore wa Kanye West ubu ufite imyaka 36 yashyize ahagaragara amafoto yambaye umwenda w’imbere gusa ibyo bakunze kwita bikini. Umubiri we wibajijweho na benshi ndetse abenshi banavuga ko ateye nabi.
Kim Kardashian akaba yaratangaje ko aya mafoto yashyize hanze atashatse ko bayahindura cyangwa se bayakorera Photoshop. Ahubwo avuga ko yayashyize hanze kugirango yereke abafana be imiterere y’umubiri we.
Abenshi mu bafana be bavuze ko uyu Kim Kardashian afite umubiri mubi. Ibi bikaba bivuguruza ibyo Khloe Kardashian we yari yatangaje avuga ko Kim Kardashian afite umubiri mwiza cyane.