in

Imisarane yafunzwe kugira ngo abanyeshuri bige neza

Nyuma y’uko bigaragaye ko abanyeshuri batakiga ahubwo bata umwanya wabo munini ku bwiherero, Ikigo cyahisemo gufunga ubwiherero kugira ngo bagabanye abana bataga umwanya bari ku bwiherero.

Bamwe mu babyeyi barerera kuri icyo kigo bahise babyamaganira kure kubera ko bihonyora uburenganzira bwa muntu cyane ko n’abo bana nabo bakenera kujya ku bwiherero.

Umwe mu babyeyi barerera muri icyo kigo witwa Lauren Jewiss, w’imyaka 32 y’amavuko yavuze ko ibyo ishuri ryakoze ari ukubangamira uburenganzira bw’abana. Yavuze ko bikomerere abana kwirirwa batagiye mu bwiherero umunsi wose, cyane cyane nk’igihe umwana yaba afite ikibazo mu nda, ati: “ ibyo ni ukubangama”. Ati: “ ndibaza nk’igihe abakobwa bageze igihe cy’ukwezi kwabo uko bazajya babigenza”.

Kubera iki kibazo cyo kutemererwa kujya mu bwiherero biri gutuma abana beshi batabasha gufata ifunguro rya saa sita, kubera gutonda imirongo ku misarani.

Ishuri ryatangaje ko rifite ibyumba byishi by’imisarani n’ubwogero, ariko abanyeshuri bakaba bemerewe kubikoresha mu gihe cy’ibiruhuko bito no mu gihe cyo gufata amafunguro ya saa sita gusa.

Bakomeje bavuga ko umunyeshuri ukeneye kujya mu bwiherero mu gihe cy’amasomo, agomba guhabwa icyemezo na mwarimu w’isomo arimo kwiga kugira ngo yemerewe kwinjira mu bwiherero.

Bakomeje bavuga ko nk’andi mashuri, barimo kugerageza gushishikariza abana kwita ku masomo yabo badasohoka uko babonye, babashishikariza no gukoresha ubwiherero igihe bafite ibibazo byihutirwa by’ubuzima bibasaba kubukenera cyane, kuko bizarinda ibibazo byo kuvangira abarimu igihe barimo kwigisha, bidasize n’abanyeshuri ubwabo.

Isoko y’inkuru

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akanyamuneza ni kose kuri Issa New Boy wamamaye nka INYOGO ye wasabye akanakwa umugore we (video)

Biratangaje: Byagaragaye ko umugabo uriwe n’igitagangurirwa amarana ubushake bwo gutera akabariro amasaha ane