Imiryango yabo yashenguwe n’agahinda:Abana 2 bigaga mu mashuri abanza bapfiriye rimwe.
Abana babiri bigaga mu mashuri abanza bo mu Karere ka Kayonza, barimo ufite imyaka itandatu n’undi ufite imyaka umunani, baraye bishwe n’umuvu w’amazi yaturutse ku mvura nyinshi yaraye ihaguye ikabasanga bugamye munsi y’ikiraro gicamo amazi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ahagana saa Sita n’igice mu Mudugudu wa Cyinzovu mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yaguye mu minota mike ariko igwa ari nyinshi cyane, ngo yasanze abo bana bari kuva ku ishuri ari batandatu babonye iguye bahitamo kugama munsi y’ikiraro ari naho umuvu w’amazi wabasanze.
Bivugwa ko imvura igihita bahise bahagera basanga abo bana bamaze gupfa uko ari babiri mu gihe abandi bane bo babashije kuva muri uwo muvu w’amazi bagahunga.
Ubuyobozi bwasabye abarezi n’ababyeyi kujya bareberera abana ndetse bakababuza kugenda mu gihe hari imvura nk’iyi yatwara n’ubuzima bwabo.