in ,

Imibyinirire y’izi nkumi z’i Kigali yateye Sauti Sol kwizihirwa (+video)

Mu  gitaramo cyiswe “New Year Countdown” cyabereye kuri Kigali Convention Center mu ijoro ry’Ubunani kugeza mu rukerera. Cyasusurukijwe n’abahanzi barimo Yemi Alade waturutse muri Nigeria, Sauti Sol yo muri Kenya n’abo mu Rwanda barimo Bruce Melodie.

Itsinda rya Sauti Sol ryishimiwe bidasanzwe n’abitabiriye ibyo birori, ryamaze amasaha abiri riririmba nta gufata ikiruhuko nubwo hagwaga imvura y’urujojo ijoro ryose.

Sauti Sol yaririmbye indirimbo zirimo “Sura Yako”, “Love Again”, “Friendzone”, “Live & Die in Africa”, “Unconditional Bae”, “Mbozi za Malwa”, “Isabella”, “Nerea” n’izindi. Bageze ku ndirimbo yabo igezweho bakoranye na Patoranking yitwa “Melanin” bayibyinanye n’abakobwa b’i Kigali babarata ubwiza.

Mbere y’uko baririmba iyo ndirimbo n’izindi zirimo “Nishike” na “Shake yo Bam Bam”, Bien-Aime yavuze ko bageze ku musozo w’igitaramo abafana bahita biyamira bamukomera. Yahise agira ati “Nikiniraga […] Ahubwo ndumva ubushyuhe ndashaka no kwikura ariko ikibazo ni iyi mvura.”

dore rero imibyinire ya bamwe mu bakobwa bateye sauti sol kwizihirwa :

https://www.youtube.com/watch?v=Y_w3H5AkAlc&t=12s

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambaro Sheebah yari yambaye yabujije bamwe mu basore guhumeka

Marina yashyikiwe n’ingaruka zo kubyina atambaye ndetse no kumenyekana