in

NDASETSENDASETSE

Imfungwa yamize telefoni.

Kuri uyu wa Kabiri, abaganga bo muri Kosovo batangaje ko bakuye telefone mu nda y’imfungwa nyuma y’iminsi ine iyimize.

Uwo mugabo w’imyaka 33 yajyanywe mu bitaro bya Pristina mu cyumweru gishize, agenda avuga ko ababara mu nda.

Abaganga baje kuvumbura ko mu gifu cye harimo telefone yamize, bafata umwanzuro wo kumubaga ngo bayimukuremo.

Uwo murwayi niwe wabwiye abaganga ko yari amaranye iyo telefone iminsi ine mu nda.

Skender Telaku wayoboye itsinda ry’abaganga babaze uwo mugabo, yavuze ko kumukuramo iyo telefone byatwaye amasaha abiri.

Ntabwo hatangajwe impamvu n’uburyo bwakoreshejwe ngo uwo mugabo amire telefone .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Cimpaye
Cimpaye
2 years ago

Ubwoko bw’abantu burarwira da!!😲

Umugore yasanze mu nzu indaya imuca inyuma ku mugabo we,ihita ikora ibintu bidasanzwe.

Umunyamidelikazi uri mu bakomeye mu Rwanda yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bakundana (Amafoto)