Mu buzima bw’abana b’Imana ikintu cya mbere kigora ni ukumva ijambo ugakora ibyaryo, iyaba buri munsi basi ushobora gufata ijambo rimwe ukabaho uko rivuga tuba twarahinduye isi yose.
Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagaratiya, yababwiye ko babamba kamere bakabaho bayoborwa n’Umwuka.
Natwe nibyo dusabwa buri munsi, singombwa kwigaho byinshi ahubwo nkwifurije kubaho nkuko ijambo rivuga.
Hari ibintu bibiri tuzi ku Mwuka Wera.
1.Imbuto z’Umwuka Wera.
2.Impano z’Umwuka
Abagalatiya 5:22-23 “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka,
no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.”
Ubundi bigenze neza hakabanje Imbuto impano zika nyuma.
Niryali bavuga ko umuntu yera imbuto z’Umwuka Wera?Umwuka Wera aba yabigenje ate kugirango izombuto ziterwe muriwe zinagire igihe cyo kwera abantu babibone?
Iyo umuntu amaze kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza we (Avutse ubwa 2) Aba ageze mubiganza by’umurera kandi arinawe uza mufasha mu mikurire ye kuko kuvuka nikimwe no gukura n’ikindi.
Iyo dukura tugenda dutakaza isura ya Kamere(Umutima wa kamere n’Imirimo ye ) dufata isura ya Christo tugatakaza kuba aba kamere tukaba Ubu Mwuka
(Abaroma 8:6-14).
Umwuka atangira urugendo rwo kudufasha guhinduka niyo mpamvu iyo utahinduwe cyangwa utemera guhinduka biba bigoye ko Umwuka azagufasha kwera imbuto zawo muri wowe.
1.Ntushobora kunezeza Imana uri mubutware bwa Kamera (kuko ihorana zambuto/imirimo ya kamere)
2.Ntushobora kuba uwa Christo udafite Umwuka Wera.
3.Ntushobora gutunga umubiri wapfuye kubyaha bidakozwe n’Umwuka kugirango Umwuka ahite aba muzima muri wowe kubwo gukiranuka.
4.Aho Umwuka aranduye urubuto rwa Kamere ahatera Urw’Umwuka.
5.Kugirango ube Umwana w’Imana bigusaba kwemera kuyoborwa n’Umwuka.
Iyo Umwuka amaze kuganza kamere yawe yakera no kurandura imbuto zayo muriwowe bisimburwa n’imbuto z’Umwuka cyangwa ukumva ngo uyu umuntu yahindutse mungeso ze.
Urwo rugendo nirwo twita urugendo rwo gukura mu Mwuka /Kwezwa cg Guhinduka.
Urwo rugendo nirwo runanirana ndetse bamwe bahisemo gukomeza kuba impinja kubera gutinya ko imibiri yabo yapfa Ku byaha kandi burya uru rusengero(umubiri)iyo rudapfuye kubyaha rugakorerwamo imirimo ya kamera uhinduka umwanzi w’Imana kandi Imana iragutsemba.
Hari igihe umuntu ahisemo kuba umutini uvumye kubera gutunga amababi(imirimo,impano zitandukanye….)atagira imbuto cyangwa umuzabibu utera imbuto.
Muri ururu rugendo wahitamo kujya uhora utekereza nibura kurubuto rumwe rweze muri wowe buri munsi kuruta gishishikazwa nibindi byose Uzi kuko iyo urubuto rumwe rweze bivuga ngo aho ruteye baharanduye urubuto rwakamere.
Ubundi iyo umuntu amaze guhinduka Uwumwuka Wera niho Imigeze y’amazi isendera iva munda Ye.
Ubutaha tuzareba ku Mpano za Mwuka wera. Amahoro y’Imana ahorane namwe.