in

Imbogo bazisomeje ku gasembuye zikora ibidakorwa||Ababikoze bahawe ibihano bikomeye.

Abahinzi batatu b’Abahinde bo muri leta ya Gujarat imwe mu ziri mu burengerazuba bw’iki gihugu batawe muri yombi bazira kugurisha inzoga mu buryo butemewe nyuma yaho bimenyekanye ari uko imbogo zayisomyeho zigasinda bigahita bimenyekana ko bazicuruza mu buryo bwa magendu.

Umupolisi waho, Dilipsinh Baldev, yatangarije AFP ko umwe muri abo bagabo yabonye imbogo ihindutse mu miterere n’imitekerereze, guhagarara bikanga ikagwa hasi ndetse ukabona yarakaye cyane, ni bwo yahise ahamagara umuganga w’amatungo ngo arebe icyabaye. Uyu muganga yatangaje ko imbogo zasomye ku nzoga z’inkorano aho zari zihishe.

Umuganga w’amatungo yahise agenzura neza inkono y’amazi izi nyamaswa zanywaga, asanga si amazi asanzwe ahubwo ni inzoga. Yavuze ko ayo mazi yari afite impumuro idasanzwe kandi yahinduye ibara. Umuganga w’amatungo yahise abimenyesha abapolisi. Polisi ihageze yasanze amacupa 100 y’inzoga hafi aho imbogo zororerwa zifite agaciro ka 32,000 ($ 400).

Abahinzi batatu barafashwe barafungwa biturutse ku mbogo zari zasomye ku nzoga bikamenyekana. Muri

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bitegura kurushinga (Amafoto)

Dutembere indege idasanzwe yitwaga CONCORDE yashoboraga kwambukiranya ibihugu mu minota icumi gusa||Ese byayigendekeye bite?