Icyumweru ntikiruzura abanyeshuri biga babamo n’abiga bataha basubiye ku mashuri kugirango bige igihembwe cyanyuma cy’umwaka w’amasomo wa 2023/2024.
Kuri ubu, guhera ku munyeshuri wiga mu wa mbere primary kugera ku wiga mu wa 6 segonderi, bose bafata ifunguro rya saa sita ku ishuri, abiga babamo bo birumvikana ko bafata n’irya nijoro.
Ubwo iyi gahunda yo gufata ifunguro rya saa sita ku banyeshuri bose, yashyirwagaho na leta, ababyeyi barishimye kuko yari gahunda yo korohereza ababyeyi ndetse, ndetse bigafasha n’abanyeshuri kwiga neza.
Ubwo iyi gahunda yatangiraga, ibigo by’amashuri nibyo byajyaga ku masoko kwihahira, bivuze ngo byagenerwaga amafaranga yo gukoresha (inkunga ya leta + ayo abanyeshuri bishyuye yo kurya), ubundi bikajya kumasoko guhaha bitewe n’ibicyenewe.
Gusa nyuma minisiteri yaje kubikuraho, itangaza ko ibigo byose by’amashuri bizajya bigenerwa ibiryo n’akarere, bivuze ngo bizajya bihahirwa n’akarere !. Benshi bavuga ko ubwo uturere twatangiraga guhahira ibigo, aribwo abanyeshuri batangiye kujya babona ifunguro rihagije , ariko nanone hari abavuga ko aribwo byagabanutse! Gusa icyo sicyo kibazo.
Kuri ubu ikibazo giteye impungenge ku banyeshuri, ababyeyi, ndetse n’abarezi, ubu ni ikibazo k’imitekere (uburyo ibiryo bagaburirwa biba bitetse).
Uburyo ibiryo cyane cyane imboga zitekwa ku mashuri ntiziba zujuje ibisabwa, ndetse ubu wagirango abazitetse bazitetse bikuza, si ku mashuri yose gusa amenshi niko bikorwa.
Amwe mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga abanyeshuri barimo binubira imboga batekerwa, ndetse mu bitekerezo byagiye bitangwa n’ababyeyi nabo bagaragaza ko ibi biryo bitazagwa neza abana babo.