in ,

Imbere y’Abafana barenga ibihumbi 40 Uruguay yakoze amateka akomeye cyane

N’imikino yaberaga mu gihugu cy’Argentina yasojwe hakinwa umukino wanyuma wahuje ikipe ya Uruguay ndetse na Italy.

N’umukino ikipe ya Uruguay yatsinzemo ikipe ya Italy igitego kimwe ku busa cyinjiye gitsinzwe na Luciano Rodriguez Rosales, w’imyaka 19, usanzwe ukinira ikipe y’iwabo yitwa “Liverpool Montevideo”, ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 86’, akaba yagitsindishije umutwe, bituma Uruguay, yari yihariye umukino, itsindira u Butaliyani ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20.

Abafana barenga ibihumbi 40, biganjemo ab’Igihugu cya Uruguay dore ko iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 ryaberaga mu Gihugu cya Argentine, gihana imbibi na Uruguay, ni bo bari bitabiriye umukino waberaga kuri Stade yitiriwe Nyakwigendera Diego Armando Maradona, aho n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, Gianni Infantino, ari umwe mu bari bitabiriye uyu mukino.

Ikipe y’igihugu ya Uruguay ikunda gutazirwa akazina ka “La Celeste” y’abatarengeje imyaka 20, itozwa na Marcelo Carlo Broli Gorgoroso, naho Captain wayo akaba Fabricio Diaz Badaracco, na we ukinira Liverpool Montevideo, yatwaye igikombe cy’isi ahanini ibikesha ubwugarizi bukomeye dore ko mu irushanwa ryose, yinjijwe ibitego 3 byonyine, batsinzwe n’u Bwongereza mu matsinda.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo byari kumuhira pe!: Umusore yahuye nuruva gusenya ubwo yibaga telefone zigera ku icumi z’abakirisitu

Amakuru agezweho: Hamenyekanye ibintu nyamukuru bizashingirwaho mu isubukurwa rya Miss Rwanda