in

Imbere y’abafana bayo Amavubi adwinze Benin, icyizere cyo kujya muri CAN gikomeza kwiyongera

Amavubi yongeye guha Abanyarwanda icyizere nyuma yo gutsinda Benin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Africa 2025.

 

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, waje gufungura urundi rwego rw’icyizere ku ikipe y’igihugu, nyuma yo kugera ku manota 5 mu itsinda, aho ikomeza guhangana na Nigeria na Benin.

 

Igice cya kabiri cyabaye ngufi ku ikipe ya Benin ubwo Nshuti Innocent yafunguraga amazamu ku munota wa 71′, igitego cya kabiri cyakurikiraho ku munota wa 74′ gitsinzwe na Bizimana Djihad kuri penaliti. Ikipe ya Benin yakomeje kugerageza gusatira ariko umuzamu Ntwari Fiacre afatanyije na bamyugariro nka Mutsinzi Ange bakomeje kuba ibamba.

 

Gutsinda uyu mukino byafashije u Rwanda gusatira amanota y’amakipe ayarimbere Nigeria na Benín , rufite umukino ukomeye imbere na Nigeria ndetse n’uwa nyuma na Libya, aho amahirwe yo kujya muri CAN agikomeje kuba ahari.

 

Ku rutonde rw’agateganyo, Nigeria iyoboye n’amanota 7, ikurikirwa na Benin ifite 6, mu gihe u Rwanda rufite amanota 5. Libya ifite inota rimwe.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Libya yakoreye Nigeria ubugome bukomeye Ku kibuga cy’indege

Rutahizamu Nshuti Innocent yandikiye amateka atazasibangana muri Sitade Amahoro -Amafoto