Imana irabikundira: Abakinnyi batatu b’Amavubi bagiye kwerekeza i Burayi kubera ibyo baraye bakoze mu mukino wahuzaga u Rwanda na Senegal.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaraye inganyije 1-1 n’ikipe y’igihugu ya Senegal mu mukino wa nyuma w’amatsinda y’igikombe cy’Afurika aho Senegal ariyo yasoje iyoboye itsinda rya 12 Amavubi yabarizwagamo mu gihe Mozambique ariyo yazamukanye na Senegal nyuma yo gutsinda 3-2 ikipe y’igihugu ya Benin.
U Rwanda rwasoje iyi mikino ruri ku mwanya wa nyuma mw’itsinda gusa abakinnyi barangajwe imbere na kapiteni wa Kiyovu Sports Niyonzima Olivier Seifu watsinze igitego ku munota wa 90+4 w’umukino bigatuma abanyarwanda bataha bamwenyura ari kwisonga mu bashobora kwerekeza i Burayi.
Ishimwe Christian wateye neza ‘corner’ maze Seifu agasimbuka agatera umutwe watumye abantu babyina intsinzi nyuma y’uko benshi mu bafana bari bamaze gutaha baziko u Rwanda rwatsinzemo nawe n’umwe mu bakinnyi bagiriye amahirwe muri uyu mukino ndetse bishobora no gutuma abona iki nshya.
Byiringiro Lague ari mu bakinnyi bitwaye neza cyane muri uyu mukino nk’uko asanzwe abikora igihe cyose ari mu kibuga nawe biravugwa ko ari mu bakinnyi bishimiwe cyane n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal kandi ko vuba cyane aba basore bashobora kubona amakipe akomeye ku mugabane w’i Burayi.