in

Imana imwakire mu bayo; Otile Brown ari mugahinda gakomeye ko gupfusha umwana we

Umuhanzi ukomeye Otile Brown wakoranye n’abahanzi Nyarwanda batandukanye barimo Meddy , ari mu gahinda gakomeye ko kubura umwana we wapfuye ataravuka.

Uyu muhanzi ufite inkomoko muri Kenya niwe watangaje iby’agahinda ke ko kubura umwana binyuze kuri Poste yashyize kuri konti ye ya Instagram.

Otile Brown wamamaye cyane muri muzika ya Kenya , yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’umwana we Nabayet ndetse yihanganisha umugore we bari baratandukanye wari utwite uyu mwana nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Ghalfa

Atile Brown yagize ati:” Imana nayo irabizi ko iteka mpora nishimye kandi ndimo guseka gusa kuri iyi incuro sinzi niba ndabibasha.Umwana wacu ntabwo yabashije kubikora.Ndakeka uyu mwaka atari umwaka wanjye w’amahirwe habe nagato”.

Nabayet wamamaye nka Nabii nawe yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’umwana we agira ati:” Ndababaye cyane ntabwo nakwizera ko umwana wacu agiye.Nzahora nishimira kandi nibuka ibihe byiza nagiranye nawe mutwite”.

Batitaye ku kuba baratandukanye, Nabayet na Otile Brown, bakomeje gufatana mu mugongo ku bwo kubura umwana wabo.Otile Brown aherutse kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko Nabayet agira ati:” Uri mwiza cyane kandi ni wowe muntu wa mbere mwiza nigeze mpura nawe mu buzima bwanjye .Nzahora mpari ku bwawe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umweyo muri Murera watangiye gukuburwa! Abakinnyi 2 ba Rayon Sports babwiwe ko nta mwanya bafite muri iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports mu magambo ye bwite yemeje ko atakomezanya n’iyi kipe bitewe ni uko yafashwe