in ,

Ikosa Arsene Wenger yakoze abyita imikino rigiye kumugaruka

Thomas Vermaelen

Umutoza Arsene Wenger nubwo adakunze kugurisha abakinnyi be bakomeye cyane,yaje gukora ikosa muri 2014 ryo kugurisha uwari Captain we icyo gihe,Thomas Vermaelen mw’ikipe ya FC Barcelone.

Ahanini kubera ibibazo by’imvune zidashira za Vermaelen nibyo byatumye The Gunners nubwo benshi batashimiye Wenger kugurisha captain we bagenderagaho,bamugurisha mw’ikipe ya Barca yari ikeneye myugariro aho nubundi bamuguze yaravunitse kuko yaje gukina umukino we wa mbere muri iyi kipe,hashize amezi 2 aho yayikiniye imikino 11 yonyine.

Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 31 akaba yazongera guhura n’uwahoze ari umutoza we Arsene Wenger ndetse n’ikipe ye yahoze akinira Arsenal,mu gihe ikipe ya West Bromwich Albion iri kumushaka cyane yakwumvikana nta kibazo cyivutse n’ikipe ya FC Barcelone.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Knowless yashyize hanze ifoto ye maze umwe mu bafana be ahita afata icyemezo cyo gukundana n’abanyarwandakazi (yirebe hano)

Umva ikintu gikomeye Jennifer Lopez yakoreye umugabo we cyatumye abantu benshi bemeza ko agira urukundo rutaryarya