Cyera kabaye mu gihugu cy’u Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru, hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR” kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.
Isuzuma ry’iri koranabuhanga ryakorewe muri Stade Amahoro, mu mukino w’Irushanwa “Urubuto Community Youth Cup” wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu Batarengeje imyaka 16.
Muri Stade Amahoro harimo camera esheshatu zirimo ebyiri zo ku mazamu, zose zatangaga amashusho ku basifuzi batatu bakoreshaga VAR mu cyumba cyabugenewe kirimo imbere ahaba urwambariro.
Ku kibuga, hari inyakiramashusho ishobora kwifashishwa n’umusifuzi uri mu kibuga mu gihe bibaye ngombwa ko ajya kureba ko hari ikosa ryabayeho.
Abasifuzi bose bari bambaye itumanaho rituma bashobora kumvikana n’abari mu cyumba cya VAR.