Bamwe bavuga ko isi igeze ahabi abandi nabo bakakirana iyi nkuru n’amaboko yombi na njye nkagira nti:”Isi igeze kure.”
Ubushakashatsi n’ikoranabuhanga bigeze aho utakwibaza; bigeze kure cyane kurenza uko ubwenge bwa muntu bubyiyumvisha.
Izi mashini z’imibonano mpuzabitsina zishobora kuba ari cyo kintu gihambaye cyabayeho mu mateka y’ikorana buhanga nkuko atari imibonano mpuzabitsina gusa ahubwo mushobora no gukundana.
Dr Helen Driscoll wo muri kaminuza ya Sunderland avuga ko iri koranabuhanga riri kwihuta cyane kuko ngo iyi robo cyangwa imashini y’imibonano mpuzabitsina izaba igisubizo ku bantu bayikunda ngo ndetse izanakoreshwa cyane uko iminsi izagenda iza.
Iyi mashini ngo ikoranye ikoranabuhanga ritangaje kuburyo itazajya ivuga gusa ahubwo igira n’amaranga mutima.
Dr Driscoll ashimangira yivuye inyuma rwose ko n’ubwo ibi bikiri mu nyigo ariko biri hafi kujya mu ngiro kuko ibyo bagezeho byabaye mu gihe gito kurusha icyari cyateganijwe, ibi bikaba bivuga rero ko muri uyu mwaka ushobora kurangira babigezeho.