Wayne Mark Rooney, umunyabigwi mu mupira w’amaguru cyane cyane mu gihugu cy’u Bwongereza muri Manchester United ndetse n’ikipe yaho y’Igihugu , yavuze ku mukinnyi abona uzasimbura Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.
Mu myaka 15 ishize , Isi ya ruhago yagize abakinnyi babiri bakomeye aribo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, dore ko bombi bafite Ballon d’Or 12.
Abantu batandukanye bagenda bibaza uwo babona uzasimbura aba bagabo babiri.
Mu mboni za Wayne Rooney nawe wakinnye ruhago yavuze ku mukinnyi abona uzasimbura aba bagabo.
Wayne Rooney aganira n’ikinyamakuru The Times yavuze ko we kuri we abona Elring Braut Haaland, rutahizamu wa Manchester City na Noruveje , ariwe mukinnyi usigaye ukomeye muri ruhago y’Isi.
Wayne Rooney bamubajije niba abona Erling Haaland wazatwara Ballon d’Or
yagize ati “Uramutse urebye umuntu uzatwara Ballon d’Or n’ubundi ni Haaland, nakomeza gutanga imibare ye muri uyu mwaka w’imikino. Ese ni ukubera iki ataba we? Umukinnyi umaze gutsinda ibitego 224 mu mikino 264 ni ikimenyetso cy’umukinnyi urwego rwe rutajya rugabanuka”.