in ,

Ikipe ya Real Madrid yiyemeje kugura umukinnyi ukomeye w’ikipe ya PSG ku kibi no ku cyiza

Soccer Football - Ligue 1 - FC Metz vs Paris St Germain - Metz, France - September 8, 2017 Paris Saint-Germain’s Neymar celebrates scoring their third goal with Kylian Mbappe REUTERS/Gonzalo Fuentes

Mu gihe ikipe ya PSG iri imwe mu makipe ku mugabane w’uburayi afite abakinnyi benshi kandi bakomeye kuburyo no kubakinisha icyarimwe byagora umutoza uwo ariwe wese ukomeye ku isi bitewe n’impano buri wese agaragaza iyo ahawe amahirwe yo kujya mu kibuga, kurubu Real Madrid yatangiye ibiganiro n’uhagarariye  umwe mu bakinnyi bakomeye ba PSG.Image result for julian Draxler

Amakuru dukesha ikinyamakuru Marca aravuga ko ubuyobozi bwa Real Madrid bwatangiye ibiganiro byimbitse hamwe n’uhagarariye mu mategeko umukinnyi Julian Draxler umudage w’imyaka 24. Nyuma yuko Real Madrid yitegura kurekura hagati ya Gareth Bale na Karim Benzema, umutoza Zidane akaba yasabye ubuyobozi kureba uko baganiriza uyu musore kugirango barebe uko mu mpeshyi itaha yahita aza muri Real Madrid gusimbura umwe muri aba bakinnyi bavuzwe haruguru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Théodore

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Theo