in

Ikipe y’u Rwanda yabatarengeje imyaka 18 irakina na Cameroun nyuma yo kurangiza imikino y’amatsinda idatsinzwe

Nyuma yo kurangiza neza imikino y’itsinda C idatsinzwe, ikipe y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18 iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, aho izahura na Cameroun guhera saa cyenda z’amanywa (15h00). U Rwanda rwari mu itsinda C rwitwaye neza cyane, rukaba rwarihagararaho mu mikino itatu yose rukinnye.

Mu rugendo rwarwo mu matsinda, ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino itatu yose ikaba ari yo yatumye irangiza iyoboye itsinda. Uko imikino yagenze:

U Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo amanota 81 kuri 64
U Rwanda rwatsinze Maroc amanota 56 kuri 51
U Rwanda rwatsinze Zambiya amanota 86 kuri 69

Ibi byatumye ikipe y’u Rwanda yitwara neza, ikaba yitezweho kongera kwerekana imbaraga no kwiyemeza ku mukino wo guhatanira gukomeza mu mikino ya nyuma, aho izaguhura n’ikipe ya Cameroun, imwe mu makipe akomeye mu irushanwa.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Patriots BBC yigaranzuye APR BBC mu mukino wa mbere wa BetPawa Playoffs

Umutoza Mungo Jitiada ’Vigoureux’ yitabye Imana azize uburwayi