Ikipe y’igihugu yu Rwanda amavubi y’abatarengeje imyaka 23 bahagurutse mu Rwanda ejo hashize ku itariki ya 22 Nzeri 2022,icyari kibajyanye ni umukino bafitanye n’ikipe y’igihugu ya Libiya.
Aba basore bagowe n’urugendo aho bahagurutse i Kigali ku isaha ya saa tatu z’igitondo bajya muri Katari bakahava bajya muri Turukiya bakava aho bajya muri Libiya.
Aba basore bageze muri Turukiya bategereje indege ibajyana muri Libiya, Bayibona itinze amasaha arenga 10 bagitegereje.
Byatumye aba basore bakora urugendo rw’amasaha 24. Ikigoye kurushaho aba basore baragera muri Libiya saa tatu z’amanywa, Nyuma y’amasaha macye barahita bakina na Libiya saa moya z’umugoroba.
Mbibutse ko aba basore harimo abagiye mu ndege bwa mbere, Ikindi kandi harimo abagiye gukinira ikipe y’igihugu amavubi bwa mbere.