in

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bafite ubumuga yaserutse gitore mu gikombe cy’Afuruka

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bafite ubumuga yaserutse gitore mu gikombe cy’Afuruka.

Mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’Umupira w’Amaguru ukinwa n’Abafite Ubumuga, Amputee Football, ryaberaga mu gihugu cya Ghana, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye umwanya wa Gatanu.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’Ibihugu umunani harimo n’u Rwanda. African Para Games 2023, yakinwaga ku nshuro ya Mbere ku mugabane wa Afurika, u Rwanda ruhita rugaragara mu bihugu byitabiriye.

U Rwanda rwatangiye rutsinda ikipe y’Igihugu ya Kenya ibitego 2-1 ariko rutsindwa na Angola ibitego 3-1 na Misiri ibitego 4-2. Ibi byatumye rujya guhatanira umwanya wa Gatanu, maze ruwubona rutsinze Libéria ibitego 2-1 bya Imanirutabyose Patrick na Gatete Fidéle, maze ruwegukana gutyo.

Abasore b’u Rwanda bashimiwe n’Ubuyobozi bwa Komite y’Abafite Ubumuga mu Rwanda NPC, ku bwo kubona uyu mwanya ku nshuro ya Mbere bari bitabiriye irushanwa nk’iri ryabaga bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Ghana yari mu rugo, ni yo yegukanye igikombe itsindiye ku mukino wa nyuma Maroc ibitego 2-1.

Uko amakipe yose yakurikiranye: Ghana [1], Maroc [2], Misiri [3], Angola [4], Rwanda [5], Libéria [6], Kenya [7], Uganda [8].

Biteganyijwe ko itsinda ry’abantu bajyanye n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri iri rushanwa, rizahaguruka muri Ghana ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023 Saa sita n’iminota 45 z’amanywa, bakazagera i Kigali Saa sita z’ijoro zo ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni wowe wabiteje reka bakubwire: Junior Giti yasabye abakunzi be ibintu yagakwiriye gusaba umugore we maze birangira batangiye kumubwira amagambo atazigera yibagirwa mu buzima bwe

Kwa Muyango barabyiruye! Ihere ijijo ubwiza n’imiterere bya Lanie wo mu muryango wo kwa Uwase Muyango