Ikipe y’Igihugu y’abagabo ya Basketball yatangiye umwiherero mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025 (FIBA AfroBasket 2025 qualifiers), izabera i Dakar muri Senegal kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2024. Aba bakinnyi bacumbikiwe muri Kigali Delight Hotel, aho bari gukorera imyitozo yibanda ku kongerera ingufu ikipe no kuyihuza kurushaho mu rwego rwo guhanganira iyi tike ikomeye.
Imyitozo irimo kubera muri Petit Stade i Remera, aho aba bakinnyi bazindukira mu myitozo mugitondo ndetse bakayisubukura ku mugoroba, bikaba bigamije kunoza umuco wo gukora cyane, kugenzura ubushobozi bwabo ndetse no kubategurira guhatana n’amakipe akomeye muri Afurika.
Umutoza mukuru w’ikipe, Dr Cheikh Sarr, ari gufatanya na Yves Murenzi, umutoza wungirije wa mbere, ndetse na Kenny Gasana, umutoza wungirije wa kabiri, mu gutoza aba basore bahagarariye u Rwanda. Ni abatoza bafite ubunararibonye, kandi bazi neza ingufu za buri mukinnyi, bityo bakaba bari gushyiraho uburyo bwihariye bugamije guha ikipe amahirwe menshi yo kuzitwara neza mu mikino y’itsinda izaba i Dakar.
Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda C, hamwe na Senegal, Cameroon, na Gabon. Kuba mu itsinda rikomeye nk’iri, birasaba iyi kipe y’u Rwanda gukora cyane ndetse no kwitonda, kuko amakipe bazahangana nayo afite abakinnyi bakomeye n’ubunararibonye. N’ubwo bimeze bityo, ikipe y’igihugu ifite icyizere ko imyiteguro iri ku rwego rwiza, aho abakinnyi bashyize imbere guharanira intsinzi no guhesha igihugu ishema.
Umukino wa mbere uzaba ku itariki 22 Ugushyingo, ukazaba ari ikizamini gikomeye cy’ubushobozi bw’iyi kipe n’uburyo imyitozo irimo gukorwa izatanga umusaruro. Abakunzi ba Basketball mu Rwanda barasabwa gushyigikira iyi kipe mu rugamba rwabo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, nk’ikipe ifite intumbero yo kwitwara neza ku rwego rwa Afurika no guhagararira igihugu neza mu marushanwa mpuzamahanga.
Amafoto y’abakinnyi n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda