in

“Ikipe y’igihugu ntabwo ari isoko” Uwakiniye Amavubi ntiyumva uburyo basigaye bahamagaramo abakinnyi

Karim Kamanzi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ntabwo yumva ukuntu ikipe y’igihugu isigaye ahamagarwa mu buryo buhabanye nubwo bo bahamarwagamo.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko atemera imihamagarire basigaye bakore kandi ko ikipe y’igihugu atari ahantu hasanzwe umuntu wese ajya.

Ati: “Ikipe y’igihugu Amavubi wagira ngo ni ikipe isanzwe umuntu akina umukino umwe ngo naze mu ikipe y’igihugu kandi ahandi ungomba kuba warakoze ubundi ukaza mu Amavubi nk’igihembo.”

Karim Kamanzi abona ikibazo kiba mu guhamagara Amavubi ari ubucuti ndetse n’ubuvandimwe.

At: “Mu Amavubi y’ubu hibereyemo ikivandimwe umuntu arabyuka ati ‘uyu ni inshuti yanjye reka muzane yikinire.”

Karim Kamanzi asoza atanga ubutumwa ku cyakorwa kugira ngo Amavubi asubirane umwimerere yahoranye.

Ati: “Amavubi akwiye gutandukana n’amakipe asanzwe kuko abantu bajyamo baba bahagarariye igihugu nta muntu ugomba kuzamo kubera ubucuti. Ikipe y’igihugu ntabwo ari iy’umuntu ku giti cye ni ikipe y’abanyarwanda bose, ntabwo ari isoko riremwa n’umuntu wese ubishatse ahubwo kujyamo bigomba kukubiza icyuya.”

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubiri wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana wagejejwe mu Rwanda

Nyuma y’umurusiya indi ntwaro ya Kiyovu sport yageze i Kigali (amafoto)