Karim Kamanzi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ntabwo yumva ukuntu ikipe y’igihugu isigaye ahamagarwa mu buryo buhabanye nubwo bo bahamarwagamo.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko atemera imihamagarire basigaye bakore kandi ko ikipe y’igihugu atari ahantu hasanzwe umuntu wese ajya.
Ati: “Ikipe y’igihugu Amavubi wagira ngo ni ikipe isanzwe umuntu akina umukino umwe ngo naze mu ikipe y’igihugu kandi ahandi ungomba kuba warakoze ubundi ukaza mu Amavubi nk’igihembo.”
Karim Kamanzi abona ikibazo kiba mu guhamagara Amavubi ari ubucuti ndetse n’ubuvandimwe.
At: “Mu Amavubi y’ubu hibereyemo ikivandimwe umuntu arabyuka ati ‘uyu ni inshuti yanjye reka muzane yikinire.”
Karim Kamanzi asoza atanga ubutumwa ku cyakorwa kugira ngo Amavubi asubirane umwimerere yahoranye.
Ati: “Amavubi akwiye gutandukana n’amakipe asanzwe kuko abantu bajyamo baba bahagarariye igihugu nta muntu ugomba kuzamo kubera ubucuti. Ikipe y’igihugu ntabwo ari iy’umuntu ku giti cye ni ikipe y’abanyarwanda bose, ntabwo ari isoko riremwa n’umuntu wese ubishatse ahubwo kujyamo bigomba kukubiza icyuya.”