Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 yahamagaye abandi bakinnyi basimbura abaherutse kwirukanwa gusa hajemo ikindi kibazo cy’ingutu.
Amavubi y’Abari munsi y’imyaka 15 yahamagaye abakinnyi batandatu basimbura abasezerewe ku wa Gatanu, tariki 27 Ukwakira 2023, nyuma yo gutahurwaho kubeshya imyaka.
Mu bakinnyi 23 bari bahamagawe kwitegura CECAFA izabera muri Uganda tariki 4-18 Ukwakira 2023, mu mwiherero i Bugesera hasigaye abakinnyi 17 gusa nyuma yo gusezerera batandatu barengeje imyaka.
Urutonde rusimbura abasezerewe rwagizwe ibanga kubera ko rwagejejwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ku wa Gatandatu, tariki 28 Ukwakira 2023, kugira ngo rubanze kugenzurwa niba na bo batarengeje iyi myaka cyangwa badafite imyirondoro irenze umwe.
NIDA izasubiza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uru rutonde rushya ku wa Mbere, tariki 30 Ukwakira 2023, ari na bwo hazafatwa umwanzuro wa nyuma ku ihamagarwa ryabo.
Mu birukanywe harimo abari bafite imyirondoro irenze umwe ndetse harimo n’ufite itatu iriho imyaka itandukanye.