in

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore yabashije kwihagararaho imbere ya Misiri yari iwayo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe na Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026, nyuma yo kunganya na Misiri ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura. Umukino ubanza rwatsinzwe 1-0, ruviramo ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025, ni bwo kuri Suez Canal Stadium habereye umukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, wahuje u Rwanda na Misiri.

Wari umukino u Rwanda rwasabwaga gukoresha imbaraga zidasanzwe rukaba rwakwishyura igitego rwatsindiwe i Kigali, rukaba rwakwizera gukomeza guhangana na Misiri.

Gusa si ko byagenze kuko ku munota wa gatandatu gusa w’umukino, Menna Tarek wa Misiri yahise ashyiramo igitego cya mbere, dore ko iyi kipe yanakiniraga iwayo.

Ku munota wa 26, Usanase Zawadi yishyuye iki gitego agarura ikipe y’u Rwanda mu mukino, ariko igice cya mbere kirangira hatongeye kuboneka ikindi gitego ku mpande zombi.

Mu cya kabiri, Misiri yakomeje kuba hejuru y’u Rwanda kuko yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 67, gishyizwemo na Habiba Esam Mohamed wanatsinze icy’i Kigali.

Abakinnyi b’u Rwanda bagerageje kwishyura ibi bitego ariko haboneka kimwe gusa, na cyo cyinjijwe na Usanase Zawadi ku munota wa 96, umukino urangira rusezerewe ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Nyuma yo gusezererwa k’u Rwanda mu ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa, Misiri igomba kuzakina na Ghana mu rwego rwo kureba ikipe izakomeza muri iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abagore akomeye muri Afurika.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kwizera Emelyne wamenyekanye ku izina “Ishanga” yagarutse mu isura nshya