in

Ikipe y’Igihugu Amavubi izakina umukino wa gicuti n’Igihugu gikomeye muri Afurika

Ikipe y’Igihugu Amavubi yamaze kumvikana n’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia kuzakina umukino Mpuzamahanga wa gicuti mbere y’uko amakipe yombi akina imikino yo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Afurika.

Amavubi afitanye umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Benin muri uku kwezi kwa Werurwe 2023 ku itariki ya 22, ejo ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe akaba aribwo umutoza Carlos Ferrer azashyira hanze urutonde rw’abakinnyi azakoresha bakamufasha kwegukana intsinzi.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Amavubi afite amahirwe menshi yo kuzakina umukino wa gicuti na Ethiopia, aho ibihugu byombi byamaze kubyumvikana.

Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia y’abakina imbere mu gihugu iheruka gusezerera Amavubi nyuma yo gutsindira u Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye igitego kimwe ku busa, mu gihe umukino ubanza bari banganyirije muri Tanzania 0-0.

Ikipe y’Igihugu Amavubi iri mu itsinda rya 12 ‘L’ aho iri kumwe na Senegal, Benin na Mozambique.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shadyboo yatangaje byinshi ku mwana yitegura kubyara

Ngiye kuba mvuye ku nyama, ifoto yerekana umugabo wafashwe abaga imbwa n’inyama zayo yazishyize ku mishito yakuye abantu benshi ku nyama bya burundu(ifoto)