in

Ikipe y’abakinnyi 11 beza baguzwe muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 19 Kanama 2022, nibwo shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye aho amakipe yiyubatse mu buryo bukomeye cyane.

Uyu munsi twaguteguriye ikipe y’abakinnyi 11 baguzwe mu makipe agiye atandukanye akina ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Umuzamu ni Ramadhan Kabwili waguzwe na Rayon Sports mu ikipe ya Yanga SC yo mu gihugu cya Tanzania.

Ba myugariro bo hagati ni Rwatubyaye Abdul wa Rayon Sports, uherutse kuyisinyira mu minsi yashize aho yari amaze gutandukana na Shikup. Rwatubyaye agafatanya na Niyigena Clement wavuye muri Rayon Sports ajya muri Apr Fc.

Ba myugariro bo ku mpande ni Ishimwe Christian wavuye muri As Kigali ajya muri Apr Fc mu gihe undi ari Nizigiyimana Karim Mckenzie wavuye muri Rayon Sports ajya muri Gasogi United.

Abo hagati ni Rafael Olise wavuye muri Bugesera Fc akajya muri Rayon Sports, Mbirizi Eric wa Rayon Sports ndetse na Ishimwe Fiston wavuye muri Marine Fc ajya muri Apr Fc.

Abataha izamu ni Paul Were wa Rayon Sports akaba yaraherukaga gukinira Egaleo, Peter Agblevor wa Musanze Fc waje avuye muri Étoile de l’Est na  Babuwa Samson wa Sunrise.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Mama Cyangwe ari kumwe na Papa Cyangwe ikomeje gutwika kuri Instagram

Umunyamakurukazi utwika mu gihugu cya Uganda yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo cy’imideli (Videwo)