Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona zashimishijwe bikomeye n’icyemezo cya UEFA(Iyumvire)

Featured

Ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona zashimishijwe bikomeye n’icyemezo cya UEFA(Iyumvire)

Mu nkuru yacu iheruka http://www.yegob.rw/bwambere-mu-mateka-ikipe-ya-real-madrid-na-fc-barcelona-zihuje-kugirango-zigambanire-indi-kipe-ikomeyeinkuru-irambuye/ nibwo twabagejejeho inkuru yuko ikipe ya Fc Barcelona na Real Madrid zahuje umugambi wo kugambanira ikipe ya PSG zikayirega kwirengagiza no kwica nkana amabwiriza agenga isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi(Uefa Financial Fair Play). Muri iki gitondo rero nibwo inkuru izindukiye ku rubuga rwa UEFA.COM rwatangaje ko rugiye gushyira mu bikorwa ubusabe bw’aya makipe ndetse atari yonyine kuko nandi makipe menshi yo ku mugabane w’iburayi cyane cyan ayo mu budage yari yahagurukiye nayo kurega ikipe ya PSG.FBL-FRA-LIGUE1-PSG-SAINT-ETIENNE

Nkuko UEFA yabitangaje, akanama gashinzwe gukurikirana isoko ry’abakinnyi kakaba katangaje ko kagiye gutangira iperereza ku mabwiriza y’isoko ry’abakinnyi ryabaye mu ikipe ya PSG ku mukinnyi Neymar jr na Kylian Mbappe bombi batwaye Miliyoni 400 z’amayero kugirango berekeze muri iyi kipe, mu gihe iyi kipe yo itarekuye abakinnyi banahagaze byibura Miliyoni 200. Mu gihe bahamwa n’iki kirego, iyi kipe ishobora kuzahura n’ibihano bikakaye birimo no kwamburwa amanota mu mikino ya UEFA CHAMPIONS LEAGUE bazitabira. Tukaba dutegereje kureba niba ubu busabe bw’aya makipe buzahabwa agaciro.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Njye Nawe by P-fla ft Popo-Ali

By November 18, 2019

indirimbo

My love by Kenny Sol

By November 18, 2019

indirimbo

Urukumbuzi by Sintex

By November 18, 2019

indirimbo

Byukuri by Amalon

By November 13, 2019

indirimbo

Umuti by Charly na Nina

By November 10, 2019

Facebook

To Top