in

Ikipe ya RBA itozwa na Kwizigira Jean Cloude yatewe mpaga kubera gutekenika

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, itozwa na Kwizigira Jean Cloude yatewe mpaga mu mikino y’abakozi.

Impamvu yo guterwa ayo mpaga, ni ukubera ko  bakinishije umukinnyi utujuje ibyangombwa.

Uku gutekenika kwabaye ku mukino wa shampiyona wahuje RBA FC na RSSB FC kuri Cercle Sportif de Kigali, aho RBA yari yatsinze ibitego 3 kuri kimwe.

Muri ibyo bitego bitatu, uwatsinzemo bibiri ntabwo yari yujuje ibyangombwa bisabwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST aho ryahise rinatera mpaga RBA.

RBA yamenyeshejwe ko yatewe mpaga mu ibaruwa ifunguye bandikiwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwasabye ‘Happiness’ Miss Muheto Divine mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yamaze kumenyekana

Uko byaba bimeze abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye ku Isi babaye batarakinnye ruhago – AMAFOTO