Umuzamu ukomeye cyane wasinye mu ikipe ya Rayon Sports Simon Tamale yari agiye gusinyira Indi kipe ikomeye hano mu Rwanda.
Simon Tamale yasinyiye ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya Maroons ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Uganda ariko iyi kipe yarayifashije mu buryo bwose ndetse anarekana ko ikipe yose yajyamo yakora ibintu byiza cyane.
Uko byagenze kugirango ikipe ya Rayon Sports isinyishe uyu muzamu. Ubundi Simon Tamale ibiganiro bya mbere yabigiranye n’ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yaho umuzamu wayo Sebwato Nikolas yari yamaze guhakana ko atazongera amasezerano muri iyi kipe, baza no kumvikana Milliyoni zigera ku 8 n’umushahara w’ibihumbi 800.
Bamwe mu bakurikira cyane ikipe ya Mukura Victory Sports baje kumenyesha ubuyobozi bwa Rayon Sports ko mu gihugu cya Uganda hariyo umuzamu mwiza ndetse urusha Sebwato Nikolas bari barimo kuvugana nawe, nibwo ubuyobozi bwatangiye ibiganiro n’uyu mukinnyi ariko mu buryo bw’ibanga kuko ntabwo abayobozi ba Mukura VS bigeze babimenya.
Abayobora Mukura VS bakomeje kuganira na Simon Tamale ndetse akomeza kubizeza ko azakinira ikipe yabo. Bamusabye kuza hano mu Rwanda gusinya amasezerano ariko ntiyazira igihe bavuganye ahubwo kuko ikipe ya Rayon Sports yamuhaga ibyo yifuza birenze yahise aza mbere ahubwo benshi batungurwa no kubona ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaje Simon Tamale nk’umuzamu w’ikipe.
Simon Tamale ikipe ya Maroons yakiniraga yasoje Shampiyona iri kumwanya wa 6 n’amanota 41. Mu mikino 23 uyu muzamu yakinnye 13 yose yayisoje nta gitego yinjijwe bivuze ko Ari umuzamu mwiza kandi iharanira intsinzi y’ikipe.