in

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza umwanya igiye kuguraho umukinnyi w’umunyamahanga nyuma y’imyaka itari micye yari yarawirengagije

Igiye kubikora irebeye kuri mucyeba APR FC! Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza umwanya igiye kuguraho umukinnyi w’umunyamahanga nyuma y’imyaka itari micye yari yarawirengagije

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports ibonye ko ifite ikibazo mu mutima w’ubwugarizi dore ko n’uwari amaze iminsi ahakina Rwatubyaye Abdul ashobora kugenda, byamaze kwemezwa ko igiye kugura umukinnyi w’umunyamahanga uzafatanya na Mitima Issac umaze kwigarurira benshi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gutekereza uko bakongera imbaraga mu bakinnyi iyi kipe isanzwe ifite kugirango ikomeze ikomere kurushaho ndetse biranavugwa ko hari abakinnyi bagiye kongerwa amasezerano nyuma yaho ayo bari bafite arimo kugera ku musozo.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 wa Shampiyona aho ikirikiye ikipe zirimo APR FC, Musanze FC ndetse na Police FC ziyoboye urutonde kugeza ubu.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo witwa Nzimenya Pierre yasanze igisambo mu murima we maze agica icyiganza gihita cyimuca umutwe

Umurundikazi wimye Dogiteri Nsabi yongeye kumwishima hejuru