in

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi ugomba guhoza amarira aba-Rayon babuze Bigirimana Abedi wagiye muri Police FC

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi ugomba guhoza amarira aba-Rayon babuze Bigirimana Abedi wagiye muri Police FC

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi ukomeye ukomoka hano mu Rwanda ugomba guhoza amarira aba-Rayon babuze Bigirimana Abedi uheruka kwerekeza mu Police FC.

Mu cyumweru gishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize akadomo ku gukomeza kwiruka kuri Bigirimana Abedi umurundi wigaruriye abantu hano mu Rwanda nyuma yaho uyu musore ayiteye umugongo akerekeza mu ikipe ya Police FC kubera ingano y’amafaranga yahawe.

Nyuma yo kubura uyu mukinnyi ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’umukinnyi witwa Iradukunda Simeon ukinira ikipe ya Gorilla FC ndetse amakuru ahari ni uko ibiganiro bisa nk’ibirimo kugera ku musozo. Ikipe ya Gorilla FC irimo guca Rayon Sports Milliyoni zigera kuri 25 ariko zishobora kugabanwa.

Ikipe ya Rayon Sports mu mikino imaze iminsi ikina abareba imikino yayo bose bahuriza ku kuba iyi kipe ifite ikibazo gikomeye mu kibuga hagati kuri nimero 8. Uyu mwanya umukinnyi urimo kuwukinaho ni Ndekwe Flex Bavakure ariko nawe ubona ko ntakintu yafasha Rayon Sports.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wagura Jersey gute ikipe idashoboye! Abafana ba Rayon Sport batangiye kugaragaza agahinda bari guterwa n’ikipe yabo

Umugabo wakuranye inzozi zo kuzaba imbwa byarangiye yishyuye akayabo ahindurwa imbwa