Nyumya y’iminsi bivugwa cyane, umukinnyi wa Kiyovu Sports yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports nubwo bitarashyirwa ahagaragara.
Igihe kigura n’igurishwa ry’abakinnyi hano mu Rwanda cyamaze gufata indi ntera ari ko amakipe amwe n’amwe agenda asezerera abakinnyi ndetse akomeza ashaka abandi bagomba kubasimbura. Muri ayo makipe harimo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hakiri kare.
Ku munsi w’ejo hashize, nibwo byatangiye kuvugwa cyane ko umukinnyi wa Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports. Amakuru yizewe YEGOB dufite ni uko uwo mukinnyi urimo kuvugwa ni Nshimiyimana Ismael Pitchou wigaragaje cyane mu myaka 2 amaze mu ikipe ya Kiyovu Sports.
Andi makuru avuga ko Pitchou yaganirijwe n’abayobozi ba Kiyovu Sports ngo yongere amasezerano aza kwemera ariko aca inyuma akomeza kuganira n’ikipe ya Rayon Sports ibiganiro bigira icyo bitanga mu ibanga ahita asinya amasezerano nubwo iyi kipe itarabishyira ahagaragara.
Ikipe ya Kiyovu Sports yasoje iri kumwanya wa kabiri muri Shampiyona irushwa ibitego gusa n’ikipe ya APR FC. Iyi kipe ibiri kuyibamo ntabwo benshi barimo kubisobanukirwa bitewe n’abakinnyi ndetse n’abatoza imaze iminsi irimo gushimira kandi barayifashije cyane uyu mwaka w’imikino. Muri abo bakinnyi harimo Nordien, Seksambo ndetse n’abandi ngo baraza gushimirwa.