Ikipe ya Rayon Sports yabwiwe na FIFA ko itemerewe gusinyisha abakinnyi nyuma yo kutishyura umutoza imishahara.
Muri iyi wikendi ishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi nyuma y’ibibazo byinshi ifite mu kibuga byo kubura umusaruro. Iyi kipe yahereye kuri Hertier Luvumbu Nzinga ukomoka mu gihugu cya DRC wasinye igihe kigera ku mezi 6.
Ikipe ya Rayon Sports iheruka kuregwa n’uwari umutoza wayo mu mwaka ushize Jorgeo Piaxao ndetse n’uwari umwungiriza we bitewe ni uko iyi kipe itari yarishyuye aba batoza amafaranga yose bakoreye yageraga muri Milliyoni zirenga 20 z’amanyarwanda ariko iyi kipe yishyura Piaxao gusa umwungiriza ntiyamwishyura.
Amakuru YEGOB ikesha Fine FM avuga ko uyu mutoza wari w’ungirije Piaxao agiye gutuma ikipe ya Rayon Sports itemererwa kwandikisha umukinnyi uwo ari we wese muri uku kwa mbere kugeza babanje nawe kumuha amafaranga ye yakoreye. Bivuze ko na Hertier Luvumbu uheruka gusinya ntabwo arandikwa.
Amakuru twamenye kandi ni uko iyi kipe igomba kumuha amafaranga arenga Milliyoni 4 z’amanyarwanda ari nabyo biri gutuma Rayon Sports idasinyisha abakinnyi vuba vuba bitewe nuko irimo gushaka uko yakishyura byihuse.
Ibi byose byaje nyuma yaho FIFA yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA, ibabwira ko bagomba kumenyesha ikipe ya Rayon Sports ko itemerewe kwandikisha abakinnyi mu gihe itishyuye byihuse uyu mutoza wari w’ungirije Jorgeo Piaxao Bose bakomoka mu gihugu cya Portugal i Burayi.