in

Ikipe ya Rayon Sports yagaruye umukinnyi wari umaze iminsi atari kumwe n’abandi bakinnyi kubera impamvu itaramuturutseho

Ikipe ya Rayon Sports yagaruye umukinnyi wari umaze iminsi atari kumwe n’abandi bakinnyi kubera impamvu itaramuturutseho

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kigera ku munsi umwe hano mu Rwanda nyuma yo kuva mu gihugu cya Libya aho yari yaragiye gukinirayo umukino wa CAF Confederations Cup birangira usubitswe.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugera hano mu Rwanda umutoza w’iyi kipe yahise abaha ikiruhuko cy’umunsi umwe kubera guteseka bahuriye nabyo mu rugendo, bivuze ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo iyi kipe iratangira imyitozo yitegura umukino uri tariki 24 Nzeri 2023.

Ikipe ya Rayon Sports amakuru ahari avuga ko iragaruka mu myitozo igarura n’umukinnyi wayo ukomeye wari ufite ikibazo k’imvune, Youseff Rharb.

Uyu rutahizamu ntabwo yigeze ajyana n’ikipe ya Rayon Sports mu gihugu cya Libya kubera imvune y’umugongo yagize umutoza abona kumujyana byaba ari ukumwica afata umwanzuro wo kumusiga kugirango akomeze avurwe neza azabe ameze neza ku mukino wo kwishyura.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku babyeyi bafite impungenge ko amafaranga y’ishuri aziyongera kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko

Yagarutse mu muryango we nyuma y’imyaka 51 yari yarazimiye ni uko maze asanga imitungo ye yarigaruriwe ahita afata icyemezo gitangaje