Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunanirwa gutsinda AMAGAJU FC yaje kwirwanaho ibona intsinzi ku ikipe mpuzamahanga umukinnyi yongera gushimangira ko adakwiye kwicazwa
Kuri iki cyumweru tariki 3 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yagiye mu karere ka Nyanza aho iyi kipe yavukiye abakinnyi babwirwa ndetse bigishwa byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda.
Nyuma yo kuzenguruka ibyiza bigize aka karere, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino n’ikipe ya Al-Merriekh yo mu gihugu cya Sudan irimo gukorera imyitozo hano mu Rwanda kugirango bahe ibyishimo abaturage b’aka Karere. Uyu mukino waje kurangira Rayon Sports ibonye intsinzi y’igitego kimwe ku busa.
Muri uyu mukino umutoza yahisemo gukoresha abakinnyi batabona umwanya barimo Moussa Essenu, Masta, Roger, Hakim ndetse n’abandi. Abari kuri uyu mukino bahavuye bibaza ukuntu Rudasingwa Prince atabona umwanya nyuma yo kwitwara neza agatsinda igitego ndetse no ku mukino banganyijemo N’AMAGAJU FC niwe watsinze byagoranye.