in

Ikipe ya Rayon Sports itakaje amanota abiri imbere ya Musanze

Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Musanze Fc yo mu karere ka Musanze ubusa ku busa mu mukino wa shampiyona.

Wari umukino wa cumi na kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (National Primus League) yasubukuwe nyuma y’igihe gito isubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Umukino waje gutangira ikipe ya Rayon Sports iri kwataka ikipe ya Musanze Fc, gusa Musanze nayo yakomezaga kwihagararaho.

Iminota yakomeje kugenda yicuma ari nako amakipe yakomezaga kugenda ashakisha igitego cyayihesha amanota atatu.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyaje gutangira amakipe yombi akomeza kugenda ashakisha igitego cy’intsinzi gusa bukomeza kwanga.

Binyuze mu bataka b’amakipe yambi, amakipe yombi yakomeje kugenda ahiga igitego gusa igitego kiranga kirabura kugeza umukino urangiye ari ubusa ku busa.

Si uyu mukino wa shampiyona wabaye wonyine kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, habaye indi mikino itatu igiye itandukanye.

Uko imikino yindi yarangiye

Marine Fc 1-0 Etiencelles fc
Etoile de l’est 0-0 Espoire
As Kigali 1-2 Rutsiro Fc

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Manchester City yivuganye ikipe ya Chelsea bahanganiye igikombe

Inkuru nziza ku bakunzi b’umunyamakuru Yago na Cano ye ya YouTube