in

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gukomeza gutsinda nyuma y’impande ebyiri zikomeje gukubitana imitwe mu bintu bidasobanutse

Ishobora gutangira kunyagirwa ubuyobozi butabyinjiyemo kare! Ikipe ya Rayon Sports ishobora gukomeza gutsinda nyuma y’impande ebyiri zikomeje gukubitana imitwe mu bintu bidasobanutse

Ikipe ya Rayon Sports kuva yatsindwa muri iyi wikendi ishize, ntabwo umwuka ari mwiza ku buryo ubuyobozi ntibutabyinjiramo hakiri kare bishobora gutuma iyi kipe kwitwara nabi bikomeza.

Mbere y’umukino ndetse no mu mukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Al Hilal Benghazi byavugwaga ko umutoza wa Rayon Sports yashwanye cyane na Iraguha Hadji ndetse binatuma amukura mu bakinnyi bagombaga gukina uyu mukino bakuwemo na Al Hilal Benghazi ariko bikomeje gutuma muri iyi kipe hazamo ibice bibiri.

Biravugwa ko Yamen Zelfani nyuma yo gukora amakosa menshi muri uyu mukino uheruka ntibyishimirwe n’abakinnyi bakomeye barimo Heritier Luvumbu Nzinga, Youseff Rharb ndetse n’abandi bakomeye, kugeza ubu ntabwo barimo kuvuga rumwe n’uyu mutoza ndetse ngo byageze no mu bakinnyi bose.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burasabwa kwihutira kujya guhosha uyu mwuka mubi watangiye muri iyi kipe kuko bishobora kuyiviramo kutitwara neza no mu mikino igiye gukurikiraho. Kuri uyu wa kabiri iyi kipe irasubukura imyitozo yitegura umukino ifitanye na Marine FC.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie nyuma yo gukorerwa ibintu bidasanzwe nawe yahise akorera igikorwa kidasanzwe bamwe mu baturage batuye mu Karere kagize u Rwanda

Ubuse yabikoreraga iki? Umunyarwenya Killa Man yatangiye gukurikiranwa 5 kuri 5 nabo yabwiraga ngo batebeze amenyo