in

Ikipe ya Rayon Sports inyagiriwe i Nyamirambo na Marine Fc

Ikipe ya Rayon Sports inyagiriwe i Kigali na Marine Fc y’Igisenyi ibitego bitatu ku busa (3-0).

Wari umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Umukino watangiye ukereweho isaha imwe ku masaha wari gutangiriraho kubera umukino wahuzaga ikipe ya As Kigali y’abagore na Apaer watinze kurangira.

Umukino watangiye amakipe yombi ashaka kureba ko yacyura amanota atatu.

Ku munota wa 3, ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego ariko umusifuzi aza kucyanga kubera amakosa bari bakoreye umuzamu wa Marine Fc.

Ku munota wa 20, ikipe ya Marine Fc yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nahimana Amimu.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya Rayon Sports yashatse uburyo ya kwishyura icyo gitego yari imaze gutsindwa.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurusha ikipe ya Marine Fc gusa umuzamu wa Marine Fc akomeza kwitwara neza.

Iminota 45 y’igice cya mbere yaje kurangira ikipe ya Marine Fc ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports iri kwataka ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe.

Rayon Sports yakomeje kwataka ishakisha igitego cyo kwishyura ariko abataka bayo bakomeza kugenda barata ibitego imbere y’izamu.

Ku munota wa 69, ikipe ya Marine Fc yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

Ku munota wa 70, ikipe ya Marine Fc yaje kongera gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

Iminota yakomeje kugenda yicuma igana ku musozo ariko Marine Fc ikomeza kurinda ibitego byayo mu gihe Rayon Sports yashakaga icy’imozamarira.

Iminota 90 yagenwe n’amategeko yaje kurangira ikipe ya Marine Fc ikiri imbere n’ibitego bitatu ku busa bwa Rayon Sports.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ben
Ben
2 years ago

Murakoze kubwo amakuru meza mutugezaho numusanzu mutanga mukubaka sport Ni myidagaduro

Amafoto asekeje ya zimwe muri couple zifotoje mbere yo kurushinga

Umupasteri yatumye uresengero rugwira abakristu yababujije gusohoka(video)