in

Ikipe ya Rayon Sports imuhaye akazi APR FC yahura n’ibibazo bikomeye! Bitunguranye umutoza uheruka gutoza ikipe ya APR FC nawe yatanze ibaruwa asaba akazi ko gutoza Rayon Sports ngo nayo ayiheshe igikombe

Ikipe ya Rayon Sports imuhaye akazi APR FC yahura n’ibibazo bikomeye! Bitunguranye umutoza uheruka gutoza ikipe ya APR FC nawe yatanze ibaruwa asaba akazi ko gutoza Rayon Sports ngo nayo ayiheshe igikombe

Umwaka ushize w’imikino ikipe ya APR FC yatojwe n’abatoza babiri barimo Mohamed Adil Erradi amaze gutandukana n’iyi kipe yahise ifatwa na Ben Moussa wari umutoza wungirije ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona.

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itandukanye n’uwari umutoza wayo Yamen Zelfani, abatoza benshi bakomeje gusaba aka kazi harimo abari mu gihugu cya Uganda, Ndayiragije Etienne utoza ikipe y’igihugu y’u Burundi, ndetse n’abandi harimo n’abakomoka hano mu Rwanda. Muri abo batoza, amakuru dukesha Radio 10 avuga ko Ben Moussa watozaga ikipe ya APR FC umwaka ushize nawe yasabye aka kazi muri Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kurwana iyi ntambara yo gushaka umutoza wo gufasha ikipe dore ko kugeza ubu ibintu bitameze neza umusaruro nturaboneka ku buryo abafana bavuga ko ikipe yabo iri mu nzira nziza. Biteganyijwe ko tariki 28 Ukwakira 2023, ubwo Rayon Sports izaba ikina na APR FC izaba yabonye umutoza mushya.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuherwe uyobora Musanze FC uzwi nka Trump yemereye buri mukinnyi wiyi kipe agahimbazamusyi gatubutse kubera ko batsinze Rayon Sports

Gatsibo! Umugabo yakubise umugore we amugira intere bapfuye indaya