Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyira miliyari imwa y’amafaranga y’u Rwanda binyuze mu mufatanyabikorwa wabo.
Biteganijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi ari bwo hari buze kuba umuhango wo kuvugurura amasezerano hagati ya Rayon Sports na Skol.
Rayon Sports na Skol bigiye kuvugurura amasezerano kugira ngo ikipe ya Rayon Sports igire ikintu yungukira mu mufatanyabikorwa.
Aya masezerano agiye kuvugururwa azamara imyaka igera kuri itatu, aho azaba afite agaciro k’amafaranga arenga miliyari imwe y’amanyarwanda.
Muri iyo myaka itatu, Skol izaha Rayon Sports amafaranga angana na Miliyoni 800 mu gihe andi azagendera mu bikoresho ndetse no mu bindi bikorwa bizafasha ikipe y’abagore ya Rayon Sports.
Aya masezerano araza gusinwa ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi wo ku wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022.