in

Ikipe ya PSG ikinamo Lionel Messi igiye kwikura kuri sitade yakiniragaho yongere ibunze akarago

Ikipe ya Paris Saint Germain iri mu nzira zo kureka gukinira kuri ‘Parc des Princes’ nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwanze kuyibugurisha.

Nkuko umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo abitangaza ngo ‘Parc des Princes’ntabwo igurishwa, ibintu byatumye Paris Saint Germain yashakaga kugura iyi stade isubiza amerwe mu isaho.

Nkuko France24 ibitangaza ngo nyuma y’uko Meya Hidalgo atangaje ibi, umuvugizi wa PSG yavuze ko icyemezo cy’uyu mugore gisa no kubirukana kuri iyi stade.

PSG yatangiye gukinira no kwakirira imikino kuri Parc Des Princes mu 1974, nyuma y’imyaka 77 iyi stade itashywe. Iyi kipe yagiye igaragaza ko ishaka kwegukana iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 48.000 ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bukayibera ibamba.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kimisagara: abaturage bahuruye kubera umurambo

Theo Bosebabireba yongeye kugaragara noneho ari kumwe n’umuryango we bombi bagaragaza akanyamuneza ku maso yabo