Mukanemeye Madeleine, uzwi nka “Mama Mukura,” arembye. Yari arwariye mu Bitaro bya Kabutare, ariko kubera uburwayi bwe bukomeye, yoherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.
Nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Mukura Victory Sport et Loisir, Mama Mukura arwaye indembe, kandi abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo ubuzima bwe burusheho kumera neza. Abakunzi b’umupira w’amaguru basabwe gukomeza kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye.
Mama Mukura azwi nk’umufana w’ibihe byose wa Mukura VS ndetse n’Amavubi. Kuva iyi kipe yashingwa mu 1963, ntasiba imikino yayo kandi yayigaragarije urukundo rudasanzwe.
Ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ko buzakomeza gukurikiranira hafi ubuzima bwe, kandi bwifuriza uyu mukecuru gukira vuba. Abakunzi ba Mukura VS n’abanyarwanda muri rusange bakomeje kumutera inkunga mu isengesho n’ukuba hafi umuryango we.
