in

Ikipe ya Mukura VS imaze gutangaza ubutumwa butari bwiza kuri Mama Mukura wari urembeye mu bitaro bya Kabutare

Mukanemeye Madeleine, uzwi nka “Mama Mukura,” arembye. Yari arwariye mu Bitaro bya Kabutare, ariko kubera uburwayi bwe bukomeye, yoherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Mukura Victory Sport et Loisir, Mama Mukura arwaye indembe, kandi abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo ubuzima bwe burusheho kumera neza. Abakunzi b’umupira w’amaguru basabwe gukomeza kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye.

Mama Mukura azwi nk’umufana w’ibihe byose wa Mukura VS ndetse n’Amavubi. Kuva iyi kipe yashingwa mu 1963, ntasiba imikino yayo kandi yayigaragarije urukundo rudasanzwe.

Ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ko buzakomeza gukurikiranira hafi ubuzima bwe, kandi bwifuriza uyu mukecuru gukira vuba. Abakunzi ba Mukura VS n’abanyarwanda muri rusange bakomeje kumutera inkunga mu isengesho n’ukuba hafi umuryango we.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi n’abafana 25 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

APR FC yavuye ku mwanya wa 2, Rayon Sports ikomeza kuyobora: Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 21