in ,

Ikipe ya Manchester United ibabajwe bikomeye no kubura umukinnyi ukomeye yari yizeye ku munota wa nyuma

Ikipe ya Manchester itarashoye amafaranga atari make ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi, yari itaragakurayo amaso, kuko mu mishinga y’umutoza Jose Mourinho, yari yarabwiye ubuyobozi ko ashaka myugariro wundi umwe uca ku mpande kugirango azabashe kugira amakipe byibura abiri azajya ahatanira ibikombe byose azitabira, gusa muri iki gitondo nibwo inkuru itari nziza dukesha ikinyamakuru London Standards igeze mu ikipe ya Manchester United aho myugariro ukomeye w’ikipe ya PSG yerekeje mu yindi kipe nyuma yo gushakishwa na Manchester United.Aurier-PSG-Tottenham

Inkuru dukesha London Standards iremeza ko umunya Cote d’Ivoire Serge Aulier yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Tottenham Hotspurs yo mu bwongereza ndetse akaba yanagitsinze, ku munsi w’ejo akaba aribwo uyu musore azerekanwa ku mugaragaro ndetse agasinya n’amasezerano y’imyaka 4. Ibi bikaba bibabaje bikomeye umutoza Jose Mourinho washakaga nawe kugura uyu mukino.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ubutumwa Social Mula yagenewe n’abafana be nyuma yo kwibaruka imfura ye y’umuhungu

Cristiano Ronaldo yatangaje urutonde rw’abakinnyi abona bazamusimbura mu buhangange(barebe hano)